Message to our elders • Babyeyi bacu beza Kinyarwanda
Babyeyi bacu beza, ba Tate, ba Nyogokuru na ba Sogokuru,
Uyu munsi ni umwanya wo kubibutsa ko tubabona, tubakunda kandi tubaha agaciro. Twebwe abato, akenshi twibanda kuri ejo hazaza ariko iyo tubarebye, mutwibutsa amateka yacu, umuco wacu n’imizi yacu.
Ibyo mwanyuzemo ni amasomo. Ibyo mwagezeho ni umurage. Kandi ubwenge mudusangiza ni impano. Ntidushaka ko imyaka y’ubuzima iba impamvu yo kwibagirana ahubwo turifuza ko buri mukuru akomeza kumva ko afite umwanya, ijambo n’agaciro muri sosiyete.
Uyu munsi, mu izina ry’abato, turavuga duti: Murakoze kuba mwaratureze, mukanaturerera. Murakoze kuba mukomeje kutwigisha kandi mukatuba hafi. Turifuza gukomeza kubegera, kubatega amatwi no kwigira ku bwenge mufite, kugira ngo dukomeze kubaka ejo hazaza dufatanyije.
Turabakunda. Turabubaha. Kandi ntituzibagirwa ko ejo hazaza hacu hubakiye kw’ejo hanyu hashize. Mugire ubuzima bwiza, mugire amahoro, muhorane ijambo n’icyubahiro mukwiye. Murakoze cyane.



